Soma ibirimo

31 UKWAKIRA 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ihumure ku babyeyi b’abana bannyuzurwa

Ihumure ku babyeyi b’abana bannyuzurwa

NEW YORK—Ubushakashatsi bwakozwe n’ibitaro byo muri Amerika byita ku buvuzi bw’abana, bwakorewe muri kaminuza ya Michigan, bwagaragaje ko kunnyuzurwa kw’abana ari kimwe mu bibazo bihangayikisha ababyeyi kurusha ibindi.

Urubuga rwa stopbullying.gov, rugenzurwa n’urwego rwa Amerika rwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage, ruvuga ko abo babyeyi bafite impamvu zumvikana zo guhangayika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri bagera kuri 30% bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bannyuzurwa.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova wo ku kicaro gikuru cyabo kiri i New York yagize ati: “Tuzi ko abana bahangayikishwa n’ikibazo cyo kunnyuzurwa. Ni yo mpamvu mu murimo dukora wo kwigisha Bibiliya, dutegura inyigisho zitandukanye zivuga ibirebana no kunnyuzurwa n’ibindi bibazo imiryango ihangana na byo. Mu myaka igera kuri itanu ishize, hari imiryango ibarirwa muri za miriyoni yafashijwe na videwo yacu ivuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura.

Ifoto yo muri videwo ivuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura, ishishikariza abakiri bato bannyuzurwa kubibwira ababyeyi babo, abarimu cyangwa undi muntu mukuru bizeye.

Iyo videwo imara hafi iminota ine, iboneka ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova ari rwo jw.org, kandi yahinduwe mu ndimi zisaga 280, harimo na 30 z’amarenga.

Natalia Cárdenas Zuluaga uhagarariye ikigo gishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’abageze mu gihe cy’amabyiruka gikorera muri kaminuza yo muri Korombiya, yagize ati: “Nkunda cyane ubutumwa buri muri videwo ivuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura, kubera ko nko mu gihugu cyange rimwe na rimwe ababyeyi bigisha abana babo ko kugira urugomo ari byo bikemura ibibazo. Ntekereza ko iyi videwo ifasha abana bannyuzurwa kubona uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo. Nanone iyo videwo igaragaza ko buri wese ashobora kunnyuzurwa bitewe gusa n’uko afite ibyo atandukaniyeho n’abandi. Gusobanukirwa icyo kintu bishobora gufasha abana gutuza no kwigirira ikizere.”

Jun Sung Hong, umwarimu muri kaminuza ya Sungkyunkwan yo muri Koreya y’Epfo, yagize ati: “Kuba iyi videwo ikoze mu buryo bwa videwo abana bakunda, bituma irushaho kuba nziza, kuko ishishikaza abakiri bato bakunze kunnyuzurwa. Nanone ubwo buryo ikozemo, bworohereza abayireba kwibuka ibikubiyemo.”

Shelley Hymel, umwe mu bashinze umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi ku kibazo cyo kunnyuzura, yaravuze ati: “Ntekereza ko iriya videwo ikubiyemo ubutumwa bufitiye abana akamaro, kandi buhuje n’ibyo nagezeho mu bushakashatsi nakoze. Byaba byiza ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bantu bose bita ku bana n’abari mu gihe cy’amabyiruka, baganiriye ku bikubiyemo.”

Semonian yashoje agira ati: “duhangayikishwa n’abana bannyuzurwa, kandi dutekereza ko iyi videwo twabakoreye bazayigiramo ibintu bitandukanye bishobora kubafasha. Nk’uko iyi videwo yacu ibigaragaza, abakiri bato bannyuzurwa bashobora gushaka umuntu mukuru bizeye babimenyesha, cyanecyane ababyeyi cyangwa abarimu kugira ngo babagire inama kandi babafashe. Ntawagombye guhangana n’ikibazo cyo kunnyuzurwa wenyine.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000