Soma ibirimo

20 GICURASI 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bazagirira amakoraniro mu migi 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abahamya ba Yehova bazagirira amakoraniro mu migi 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

NEW YORK—Ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015, Abahamya ba Yehova bazatangira amakoraniro y’iminsi itatu afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu.” Mu mpera z’icyo cyumweru ayo makoraniro azabera ahantu 11, harimo n’irizabera mu nzu berekaniragamo imikino ya Stanley Theater iri mu mugi wa Jersey muri leta ya New Jersey (Reba ifoto iri hejuru). Abahamya biteze ko aho hantu hazajya hateranira abantu basaga 41.000 buri munsi.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York yaravuze ati “abazemera ubutumire bwacu aho bazaba bari hose bazakirwa neza kandi ntibazicuza impamvu baje. Muri iryo koraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo ‘Twigane Yesu’ tuzigiramo inyigisho za Yesu zishishikaje zigenewe gufasha abantu b’ingeri zose.”

Kuva ku itariki ya 22 Gicurasi 2015 kugeza muri Mutarama 2016, Abahamya ba Yehova bazagira amakoraniro afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu” agera ku 5000 kandi abere mu bihugu 92. Iryo koraniro ryateguwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova rizaba mu ndimi 347, harimo na 55 z’amarenga.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000