Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barangije kugurisha indi nzu y’amacumbi

Abahamya ba Yehova barangije kugurisha indi nzu y’amacumbi

NEW YORK—Ku itariki ya 31 Ukwakira, Abahamya ba Yehova barangije kugurisha inzu y’amacumbi y’amagorofa 16 iherereye ahitwa 21 Clark Street, Brooklyn Heights. Abahamya bari bamaze imyaka isaga mirongo ine bakoresha iyo nyubako yubatse mu buryo bwa kera, kandi bagiye bayitaho.

Igihe iyo nzu yafunguraga imiryango mu wa 1928 yitwaga Leverich Towers Hotel. Nyuma yaho, yagiye ihindurirwa amazina yitwa Towers Hotel, nanone yitwa “Aristocrat of Brooklyn Hotels,” kandi yagiye icumbikira abantu benshi. Icyakora byageze mu myaka ya za 70 yarangiritse cyane.

Abahamya ba Yehova baguze iyo nzu mu mwaka wa 1975, kugira ngo ige icumbikira abakozi babo. Nanone Abahamya bavuguruye iyo nzu inshuro ebyiri zose; ubwa mbere hari mu wa 1978, ubwa kabiri ni mu wa 1998.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize ati: “Twe twabaye i Brooklyn Heights, ntidufata iyi nzu nk’inzu twari tumaranye igihe gusa, ahubwo tunazirikana ukuntu yari nziza n’ibihe byiza twayigiriyemo. Kuba tumaze kuyigurisha, bigaragaza indi ntambwe duteye tuva i Brooklyn.”

Mu mwaka wa 2016, ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kimuriwe i Warwick, muri leta ya New York.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000