Soma ibirimo

27 MATA 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Dorothy Covington yapfuye afite imyaka 92

Dorothy Covington yapfuye afite imyaka 92

Dorothy Mae Sennett Covington yari umugore wa Hayden, wari umwavoka waharaniraga uburenganzira bw’abaturage. Mu myaka ya 1940 na 1950, yifatanyije mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova. Yapfuye ku itariki ya 14 Werurwe 2015, agwa i Cincinnati muri leta ya Ohio afite imyaka 92.

Mu rugamba rwo guharanira uburenganzira butangwa n’itegekonshinga

Mu myaka ya 1940, Dorothy yari yungirije umwavoka witwaga Victor Schmidt wari Umuhamya wa Yehova, waharaniraga uburenganzira bw’Abahamya. Icyo gihe ni bwo Abahamya bahanganye n’ibitotezo bikaze cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko hariho umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo kandi Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ikaba yaracaga ibintu. Kuba Abahamya ba Yehova batarifatanyaga mu minsi mikuru yo gukunda igihugu by’agakabyo kandi umutimanama wabo ukaba utarabemereraga kujya mu gisirikare, byari bihabanye n’umwuka wariho icyo gihe. Hari igitabo cyagize kiti “ibitotezo Abahamya bahuye na byo kuva mu mwaka wa 1941 kugeza mu wa 1943, ni byo bikorwa byo kutihanganira idini bikaze cyane kuruta ibindi Amerika yakoze mu kinyejana cya makumyabiri.”—The Lustre of Our Country.

Abahamya bagabweho ibitero byinshi bigabwe n’abanyarugomo kandi barafungwa mu gihugu hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo no mu mugi wa Cincinnati muri leta ya Ohio no mu duce twa leta ya Indiana no hafi yayo. Victor Schmidt yakoraga ingendo aho hantu hose ajya kuburanira Abahamya ba Yehova bafungwaga bazira akarengane. Muri icyo gihe cyose Dorothy yakoreraga mu biro bya Victor Schmidt, agashyigikira umurimo wo mu rwego rw’amategeko. Kimwe n’abandi Bahamya na we yahanganaga n’ibitero by’abanyarugomo igihe yabaga ari mu murimo wo kubwiriza.

Hari ibintu Dorothy atigeze yibagirwa byatumye i Connersville muri leta ya Indiana haba ibikorwa by’urugomo. Icyo gihe hari hashize iminsi 17 Urukiko rw’Ikirenga rusheshe umwanzuro wari warafashwe mu mwaka wa 1940 uhereranye no kuramutsa ibendera, mu rubanza Ishuri ry’Akarere ka Minersville ryaburanagamo na Gobitis. Umukuru w’abapolisi bo mu mugi wa Connersville yafunze Abahamya batandatu abashinja ko basuzuguye ibendera banga kwambara umudari uriho ibendera. Muri uwo mugi wa Connersville ni ho Victor Schmidt na Hayden Covington baburaniye Abahamya babiri baje kongera gufungwa nyuma yaho bashinjwa ibinyoma by’uko bagambaniraga igihugu. Hayden Covington yari umujyanama mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova kuva mu mwaka wa 1939-1963.

Victor Schmidt

Hayden amaze kuvuga amagambo ye ya nyuma muri urwo rubanza, yahise afata indege yerekeza muri leta ya Maine mu rundi rubanza, naho Victor Schmidt n’umugore we basigara bategereje umwanzuro w’urukiko. Nyuma yaho agatsiko k’abanyarugomo kabagabyeho igitero simusiga. Victor, umugore we n’abandi barakubiswe karahava ariko amaherezo baza gucika abo banyarugomo.

Hasigaye ibyumweru bitatu ngo Dorothy apfe, yavuze ko nyuma y’amezi icumi urwo rubanza ruciwe, Abahamya 75 bo muri Connersville na bo bafunzwe bashinjwa ubugambanyi. Dorothy yaravuze ati “Abahamya benshi barafunzwe kandi muri icyo gihe cy’ibitotezo by’i Connersville ni bwo Abahamya twatotejwe cyane kuruta ikindi gihe cyose.”

Hayden Covington, Victor Schmidt n’abandi bakomeje guharanira uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova. Hayden na Schmidt batsinze imanza z’i Connersville kandi Hayden yakomeje gufatanya na Schmidt no mu zindi manza zabereye muri ako karere. Kubera ko Dorothy yakomeje gukorana n’abo bavandimwe mu by’amategeko, yaje kuba incuti ya Hayden maze bashyingiranwa mu mwaka wa 1949.

Ku cyicaro gikuru cy’Abahamya

Dorothy na Hayden Covington

Dorothy yimukiye muri leta ya New York kugira ngo akomeze ashyigikire Hayden mu nshingano itoroshye yasohozaga ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri leta New York. Dorothy yakomeje kwitanga atizigamye mu murimo wo kubwiriza, mu gihe Hayden we yabaga aburana imanza nyinshi. Hayden yari azwiho kuba ari umwe mu banyamategeko bari bazi itegekonshinga kurusha abandi. Yakoranaga umwete, akaburana imanza nyinshi aharanira uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova. Yaburanye incuro zisaga 40 mu Rukiko rw’Ikirenga n’izindi zisaga 100 mu nkiko z’ubujurire.

Dorothy yaherekezaga Hayden mu Rukiko rw’Ikirenga igihe yaburaniraga Abahamya ba Yehova hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaravuze ati “Hayden yaharaniye uburenganzira dufite muri iki gihe. Iyo ntekereje ko yakoresheje ubuzima bwe afasha abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi, biranshimisha cyane.”

Umuryango we n’umurimo wo kubwiriza

Mu mwaka wa 1959, Dorothy na Hayden babyaye umukobwa witwa Lynn, nyuma y’imyaka itatu babyara umuhungu witwa Lane. Mu mwaka wa 1972, barimutse bava i New York basubira muri leta ya Ohio. Uko abana bagendaga bakura, Dorothy yamaraga igihe kinini yigisha abana be Bibiliya akora n’umurimo wo kubwiriza.

Hayden yapfuye ku itariki ya 21 Ugushyingo 1978. Dorothy yongeye gushaka akazi ko gukoresha imashini icapa, akajya atondeka inyuguti zayo. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye harimo n’icyitwa The Cincinnati Enquirer. Gukoresha iyo mashini kari akazi katoroshye kuko kafatwaga nk’akazi k’abagabo. Dorothy yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1988, maze atangira kujya amara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza yigisha abantu Bibiliya. Yari azwiho kugira ishyaka, kumenya Bibiliya neza no guhita amenya umurongo wa Bibiliya uhuje n’ikibazo bamubajije.

Dorothy yaje gupfusha umuhungu we witwaga Lane.

Dorothy na we yapfuye asize umukobwa we Lynn Elfers n’umukwe we witwa Gary Elfers, abuzukuru babiri na murumuna we witwa Ruth Sennett Naids.