Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya basannye urugomero rw’i Warwick rumaze imyaka 60

Abahamya basannye urugomero rw’i Warwick rumaze imyaka 60

NEW YORK—Muri Kanama 2016, Abahamya ba Yehova barangije kubaka icyicaro cyabo gikuru gishya i Warwick, muri leta ya New York. Igihe bubakaga icyo cyicaro, banasannye urugomero rw’ikiyaga (Blue Lake) kiri hafi aho babifashijwemo n’isosiyete ishinzwe iby’amazi yitwa SUEZ.

Abahamya bakimara kugura ikibanza bubatsemo icyicaro cyabo gikuru, biyemeje no gusana urwo rugomero rwari rwarangiritse cyane. Urwo rugomero (ubona ku ifoto iri hejuru) rwegeranye n’amazu y’icyo cyicaro gikuru kandi rutangira amazi ya cya kiyaga. Ikigo gishinzwe ibidukikije cyavuze ko urwo rugomero rwari rwarangiritse ku buryo amazi yacagamo kandi ko hari aho rwari rwarangiritse ku buryo hatasanwa. Icyo kigo cyanavuze ko ingo 195 ziri ahitwa Woodlands, muri Tuxedo, ku birometero bitageze kuri bibiri uvuye kuri icyo kiyaga, ziri ahantu hateje akaga.

Icyicaro gishya cy’Abahamya ba Yehova cyegeranye n’urugomero rw’ikiyaga cya Blue.

Jeffrey Hutchinson, wahoze ashinzwe imicungire ya pariki ya Sterling.

Jeffrey Hutchinson, umuyobozi wa pariki iri hafi aho, yaravuze ati “urugomero rwari rwarangiritse ku buryo amazi yacagamo. Iyo ruza gushwanyuka byari guteza ibibazo bikomeye. Ingo zose ziri mu gace ka Woodlands zari kurengerwa n’amazi.”

Robert R. Werner, umuyobozi w’ihuriro ry’abatuye muri ako gace, yaravuze ati “rwose iyo Abahamya ba Yehova bataza ngo bagire icyo bakora, urwo rugomero rwari kurinda rusandara rutarasanwa. Ibyo byari gutuma abantu bahasiga ubuzima n’ibintu byabo bikangirika.”

Agace ka Woodlands (kari hejuru ibumoso), kari ku birometero bitagera kuri bibiri uvuye ku cyicaro cy’Abahamya ba Yehova (kiri hasi iburyo) no ku rugomero rw’ikiyaga cya Blue.

Hutchinson, twigeze kuvuga, yagize ati “mu mwaka wa 2011 urugomero rw’ikiyaga cya Echo, giherereye ku birometero bigera kuri 48 uvuye aho, rwigeze gusandara rusenya igice kinini cy’i Tuxedo, muri leta ya New York.” Abenjenyeri bo muri uwo mugi bavuze ko igihe urwo rugomero rwashwanyukaga, amazi angana na litiro zisaga miriyoni 378 yiroshye mu mugezi wa Ramapo. Kubera ko ikiyaga cya Blue ari kinini kuruta icya Echo, urugomero rwacyo ruramutse rusandaye rwateza ibibazo byinshi cyane.

Urugomero rw’ikiyaga cya Blue rwubatswe mu mwaka wa 1956, kandi ruherereye mu gice cy’iburasirazuba bw’icyo kiyaga. Urwo rugomero rugizwe n’ibice bibiri bituma rutarengerwa n’amazi. Muri icyo kiyaga, hashyizwemo igikoresho cyabigenewe gituma amazi y’ikiyaga atarenga inkombe.

Richard Devine, uhagarariye umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, yagize ati “twashimishijwe no gukorana na sosiyete ya SUEZ, igihe twasanaga uru rugomero. Ikipe yacu y’abubatsi yakomeje urwo rugomero n’ibikoresho bya kera byariho bituma amazi atarenga inkombe barabyubaka birakomera. Ubu twizeye ko urwo rugomero twubatse rwujuje ubuziranenge.”

Hutchinson yagize icyo avuga ku buryo bakoranye n’Abahamya ba Yehova mu mushinga wo gusana urwo rugomero agira ati “iki ni igikorwa cyiza cyane mukoreye abatuye aha hantu; mwakoze uko mushoboye. Imyubakire yanyu ni iyo ku rwego rwo hejuru kandi ntiyangiza ibidukikije.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

 

Abubatsi b’Abahamya bavana mu kiyaga igikoresho gishaje gituma amazi atarenga inkombe, kugira ngo bagisimbuze ikindi.

Hashyirwamo igikoresho gifata imyanda, kugira ngo itangiza igikoresho gituma amazi atarenga inkombe.

Abubatsi b’Abahamya ba Yehova bagura inzira amazi y’ikiyaga acamo mbere yo kwiroha mu mugezi wo hafi aho.

Abubatsi b’Abahamya ba Yehova bazamura inkuta za beto zikikije aho amazi aca.

Bavanaho ubutaka budafashije bakabusimbuza umucanga wabigenewe. Hari hakenewe gutunganya metero kibe 19.000 z’umucanga zo gushyigikira urwo rugomero.

Gutunganya aho hantu no kuhatsindagira.

Ikipe ishinzwe ubusitani, yabanje gutwikiraho ubutaka, itera n’ubwatsi ku buryo bituma kuri urwo rugomero haba hasa n’ahahakikije.