Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
KU ITARIKI YA 17 KAMENA 2002—Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika rwemeje umwanzuro rwari rwarafashe mu myaka ya 1940, uwo mwanzuro wahaga uburenganzira Abahamya ba Yehova (Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. v. Village of Stratton) bwo gukora umurimo wo kubwiriza mu ruhame.
KANAMA 1998—Umubare w’Abahamya ba Yehova muri Amerika warengaga miliyoni imwe.
KU ITARIKI YA 15 MATA 1992—Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Ohio rwemeje umwanzuro w’Urukiko rukuru mur rubanza Pater, wemezaga ko urukiko rw’ibanze rutari rufite uburenganzira bwo kumutandukanya n’ababyeyi be bitewe n’idini rye
KU ITARIKI YA 30 UKWAKIRA 1985—Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Mississippi rwemeje itegeko riha umuntu uburenganzira bwo kwihitaramo kuvurwa bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso, kuko uwo ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye kandi umarebana n’umudendezo wo guhitamo idini ashaka.
KU ITARIKI YA 31 KANAMA 1972—Urukiko rw’ubujurire rwa leta ya Washington D.C rwasohoye itegeko ryemerera umuntu wese wujuje imyaka y’ubukure kwanga guterwa amaraso mu gihe asobanukiwe neza umwanzuro yafashe
KU ITARIKI YA 30 UGUSHYINGO 1953—Urukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Abahamya ba Yehova bakora umurimo w’igihe cyase batagomba kujya mu gisirikare (Urubanza Dickinson yaburanaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika)
MU MWAKA WA 1944—Muri uwo mwaka ibitotezo Abahamya ba Yehova bahuraga na byo byaragabanutse
KU ITARIKI YA 14 Kamena 1943—Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwahinduye umwanzuro w’urubanza rwa Gobitis, maze rwemeza ko gutegeka abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu no kuramutsa ibendera binyuranyije n’uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka no kujya mu idini bashaka. (Urubanza ikigo gishinzwe uburezi muri leta ya West Virginia cyaburanaga na Barnette).
KU ITARIKI YA 3 GICURASI 1943—Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakuyeho itegeko ryategekaga Abahamya ba Yehova kubanza kwishyura uruhushya kugira ngo bemererwe gutanga ibitabo by’idini (Urubanza Murdock yaburanaga na leta ya Pennsylvania)
KU ITARIKI YA 3 KAMENA 1940— Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje umwanzuro wari wafashwe wategekaga abanyeshuri biga mu mashuri ya leta kuramutsa ibendera (Urubanza ishuri ry’akarere ka Minersville ryaburanaga na Gobitis). Hakurikiyeyo ibitotezo byibasiye Abahamya ba Yehova
KU ITARIKI YA 20 GICURASI 1940— Ku nshuro ya mbere, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko zaba za leta cyangwa abategetsi bo mu nzego z’ibanze bagomba kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu birebana n’idini. Nanone kandi, urukiko rwemeje ko Umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova utabuza amahoro abantu (Urubanza Cantwell yaburanaga na leta ya Connecticut)
KU ITARIKI YA 28 WERURWE 1938— Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwasheshe icyemezo cy’urukiko cyategekaga ko kugira ngo Abahamya ba Yehova bemererwe gutanga ibitabo bagomba kubanza kubihererwa uburenganzira (Urubanza Lovell yaburanaga n’umujyi wa Griffin)
KU ITARIKI YA 26 NYAKANGA 1931—Abitwaga Abigishwa ba Bibiliya bahinduye izina bitwa Abahamya ba Yehova
KU ITARIKI YA 14 GICURASI 1919—Ibyaha byashinjwaga abayobozi b’umuryango Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania byarahindutse, nyuma y’aho baje kugirwa abere
KU ITARIKI YA 20 KAMENA 1918— Abayobozi b’umuryango Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania bahamijwe ibyaha kandi bafungwa bashinjwa gutangaza ibintu bica intege abajya ku rugamba
KU ITARIKI YA 4 WERURWE 1909—Hashinzwe Umuryango Peoples Pulpit Association, nyuma waje kwitwa Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
KU ITARIKI YA 31 MUTARAMA 1909—Abigishwa ba Bibiliya bimuriye ikicaro gikuru cyabo i Brooklyn muri leta ya New York
KU ITARIKI YA 15 UKUBOZA 1884—Hashinzwe Umuryango wo mu rwego rw’amategeko nyuma waje kwitwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
MU MYAKA YA ZA 1880—Abigishwa ba Bibiliya bashyizeho ikicaro gikuru cyari muri Allegheny muri leta ya Pennsylvania
NYAKANGA 1879—Hasohotse nomero ya mbere y’ikinyamakuru cyitwa Umunara w’Umurinzi
MU MWAKA WA 1870—Charles Taze Russell n’abo bari bafatanyije batangije itsinda ryo kwiga Bibiliya, ahitwa Allegheny muri Pennsylvania, bitwaga Abigishwa ba Bibiliya.