Soma ibirimo

22 MATA 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ibisasu byaturikiye i Boston

Ibisasu byaturikiye i Boston

Ku ya 15 Mata 2013, ibisasu bibiri byaturikiye hafi y’aho abasiganwaga muri marato y’i Boston barangirizaga isiganwa ryabo. Byahitanye abantu 3, abagera ku 176 barakomereka. Raporo za mbere zagaragaje ko nta Muhamya wa Yehova wakomeretse. Bamwe mu Bahamya babaye aba mbere mu gutabara abagwiririwe n’ayo makuba. J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “twifatanyije mu kababaro n’imiryango yagwiririwe n’aya makuba, kandi tubazirikana mu masengesho yacu. Ubu icyo dushyize imbere ni uguhumuriza abagwiririwe n’ibyo bikorwa by’ubugome, dukoresheje Ibyanditswe.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000