28 MATA 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Abantu bagera kuri 400 basuye ikicaro gishya cy’Abahamya
NEW YORK—Abahamya ba Yehova bagize gahunda yihariye yo kwakira abaturanyi babo ku kicaro gikuru cyabo kiri i Warwick muri leta ya New York. Troy Snynder, ukora ku kicaro gikuru yagize ati: “ku munsi twakira abantu bagera ku 1.150 baje gusura ibiro byacu. Ariko twifuje by’umwihariko gushimira abaturanyi bacu batari Abahamya n’abandi bose badushyigikiye igihe twubakaga aha hantu.”
Kuwa gatandatu, haje abantu 395 ni ukuvuga abaturanyi 205 abacuruzi n’abubatsi bagera ku 190. Bahawe ibyo kurya nyuma yaho bamara iminota 40 batembera ikigo cyose. Mu gihe barimo batembera, barebye videwo ngufi nyuma ikurikirwa n’ikiganiro k’ibibazo n’ibisubizo.
Christopher Gow, utuye hafi ya pariki ya Tuxedo yaravuze ati: “nishimiye cyane ubutumire bwo kuza gusura izi nyubako. Nari nzi ko hano barimo barubaka ariko kuko byakozwe mu buryo bwiyubashye, wagira ngo ntacyahaberaga.
Igihe Abahamya batangiraga kubaka ikicaro cyabo gikuru ku nkengero z’ikiyaga cya Blue muri Pariki ya sterling, abaturanyi babo benshi bari bafite amatsiko yo kumenya uko bazita ku bidukikije.
Dr. Richard Hull, wahoze yigisha amateka muri kaminuza ya New York akaba n’umuyobozi ushinzwe iby’amateka mu mugi wa Warwick yaravuze ati: “hashize imyaka isaga 50 nkora ubushakashatsi kuri aha hantu. Abahamya bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bubake batangiza ibidukikije.”
Nyuma yo gusura izo nyubako, Gow umwe bajyanama mu kigo gishinzwe kwita kuri pariki ya Tuxedo yagize ati: “buri kintu cyose gikoze neza cyane, ibintu Abahamya bakoze birahebuje rwose. Mwaduhaye urugero rwiza mu birebana no kwita ku bidukikije.”
Abashyitsi banageze ahantu herekanirwa amateka y’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose n’amafoto agaragaza amateka ya Bibiliya.
Dr. Hull yashoje agira ati: “Izi nyubako zijyanye n’igihe. Biragaragara ko mwagiye kubaka mwabitekerejeho neza. Nzagaruka kubasura.”
Snyder yaravuze ati: “turashimira abaturanyi bacu kuko batwakiriye neza igihe twimukiraga hano. Ni yo mpamvu twateganyije iyi gahunda yo kubakira.” Kuwa gatandatu tariki ya 29 Mata guhera saa 10:00 za mu gitondo kugeza saa 4:00 za nimugoroba hateganyijwe gahunda nk’iyi kandi abaturanyi bacu batabashije kuboneka, bashobora kudusura icyo gihe.
Ushinzwe amakuru:
David A. Semonian, ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000