Soma ibirimo

15 GICURASI 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ikirunga cyarutse muri Hawayi cyatumye bamwe bava mu byabo

Ikirunga cyarutse muri Hawayi cyatumye bamwe bava mu byabo

Kuva ku itariki ya 3 Gicurasi 2018, ikirunga kiri ku kirwa cya Hawayi cyo muri Amerika, kitwa Kilauea cyakomeje kuruka. Ibyo byatumye abantu bagera ku 2.000 bava mu byabo kandi inyubako 36 zirasenyuka.

Mu bimuwe harimo imiryango ine y’Abahamya ba Yehova na mushiki wacu ugeze mu za bukuru. Nubwo nta Mazu y’Ubwami yangijwe n’amahindure, umutingito wabaye ku itariki ya 4 Gicurasi wari ku gipimo cya 6.9, wangije Inzu y’Ubwami.

Komite Ishinzwe Ubutabazi, ifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace, irimo irafasha abibasiwe n’ibyo biza. Ibintu nibimara gusubira mu buryo, iyo komite izasuzuma niba nta bundi bufasha bw’inyongera bashobora guhabwa.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’ibyo biza, kandi twiringiye ko Yehova azababera igihome kibakingira mu minsi y’amakuba.—Nahumu 1:7.