2 WERURWE 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Imyuzure yibasiye Amerika yo Hagati
Mu kwezi kwa Gashyantare 2018, imvura ikaze n’urubura rwayenze byateje imyuzure muri Amerika yo Hagati. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ilinoyi, Indiyana, Kentuki, Mishiga, Ohiyo na Tenesi bibasiwe n’iyo myuzure.
Ibiro by’ishami byo muri Amerika byavuze ko ababwiriza 20 bo mu turere umunani bavanywe mu byabo n’iyo myuzure. Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu wo muri Indiyana wishwe n’imvura yaguye mbere y’iyo myuzure. Amazu 57 y’abavandimwe yarangiritse.
Abagenzuzi basura amatorero bo muri utwo turere, barimo barahumuriza ababwiriza bose bibasiwe n’ibyo biza. Dukomeza gusenga dusabira abo bavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibiza, kandi turiringira ko Yehova azabitaho.—1 Petero 5:7.
Ushinzwe amakuru:
David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru +1-845-524-3000