Soma ibirimo

8 UKWAKIRA 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umwuzure muri leta ya Kolorado

Umwuzure muri leta ya Kolorado

Muri Nzeri, muri leta ya Kolorado ho muri Amerika haguye imvura y’amahindu yateje imyuzure igafunga imihanda, igasenya amazu kandi igahitana abantu bagera ku 8. Raporo zigaragaza ko nta Muhamya wa Yehova wo muri ako karere wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke. Icyakora, imiryango y’Abahamya ba Yehova igera kuri 70 yo mu duce twibasiwe cyane n’iyo mvura yavanywe mu ngo. Abasaza b’amatorero y’Abahamya bo muri utwo duce barimo kwita ku byo iyo miryango ikeneye mu buryo bw’ibanze, bayishakira aho kuba by’agateganyo.

Ushinzwe itangazamakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000