28 WERURWE 2014
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkangu yayogoje ibintu muri leta ya Washington
Ku itariki ya 22 Werurwe 2014, inkangu yanyuze ahantu hareshya na kirometero imwe n’igice, itwara amazu yo mu ntara ya Snohomish, muri leta ya Washington, muri Amerika. Abategetsi bo muri ako gace batangaza ko kugeza ubu, abantu basaga 90 bakomeje kuburirwa irengero naho abagera kuri 17 bakaba barapfuye. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Amerika bitangaza ko hari umugore w’Umuhamya na we waburiwe irengero. Hari umuryango w’Abahamya wapfushije umukobwa wabo n’umwuzukuruza batwawe n’iyo nkangu. Hari Abahamya babiri bavanywe mu mazu yabo; hari n’inzu y’Umuhamya yasenyutse burundu. Abasaza b’itorero b’Abahamya bo muri ako gace barimo barahumuriza abagezweho n’ibyo biza kandi bakabafasha.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000