Soma ibirimo

13 UKWAKIRA 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

AMAKURU Y’IBANZE | Inkongi y’umuriro muri Kaliforuniya

AMAKURU Y’IBANZE | Inkongi y’umuriro muri Kaliforuniya

Ibiro byacu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatanze amakuru y’abavandimwe bacu bo mu bice by’amajyaruguru n’amagepfo ya Kaliforuniya biherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Mu majyaruguru ya Kaliforuniya: Ibiro byacu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavuganye n’abagenzuzi b’uturere bo mu bice bya Mendocino, Napa na Sonoma no hafi yaho, bavuga ko abavandimwe bacu bose bameze neza, uretse umubwiriza umwe wakomeretse. Abavandimwe bacu bagera kuri 700 barahungishijwe, abandi bagera ku 2.000 na bo biteguye guhunga bibaye ngombwa. Abo bose bavanywe mu byabo bacumbikiwe n’Abahamya bagenzi babo bo mu bice bitekanye. Icyakora kugeza ubu, hari Inzu y’Ubwami n’amazu atatu y’abavandimwe bacu yahiye. Nanone kandi, hari ingo 22 z’Abahamya zangiritse cyane naho izigera kuri 32 zangirikaho utuntu duke. Abagenzuzi b’uturere barimo barakora ibishoboka byose ngo bafashe abahuye n’icyo kiza kandi babatera inkunga.

Mu magepfo ya Kaliforuniya: Imiryango y’Abahamya igera kuri 25 yo mu gace ka Anaheim yimuriwe ahandi, kandi nta n’umwe muri bo wakomeretse. Abo bose bacumbikiwe mu ngo z’abandi Bahamya. Amakuru dufite agaragaza ko nta nzu z’abavandimwe bacu cyangwa Inzu z’Ubwami zagize icyo ziba.

Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azabera “igihome” abo bose bahuye n’icyo kiza.—Zaburi 9:9, 10.

Ushinzwe amakuruk:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000