Soma ibirimo

6 UGUSHYINGO 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Inkongi y’umuriro yibasiye agace kanini ka leta ya Kaliforuniya. Komite y’ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze amakuru akurikira.

Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wigeze ahitanwa n’iyo nkongi y’umuriro ariko abavandimwe umunani barakomeretse kandi abarenga 1.400 bavanywe mu byabo. Nanone amazu 29 y’abavandimwe bacu yarasenyutse. Abavandimwe bose bavanywe mu byabo barimo baritabwaho n’Abahamya bagenzi babo bo mu matorero ari hafi aho kandi abenshi muri bo basubiye mu ngo zabo.

Mu gihe iyo nkongi y’umuriro yari igikomeje kuyogoza ako karere, abahagarariye ibiro by’ishami basuye abangenzuzi basura amatorero, abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi n’abandi bitangiye gufasha mu mirimo y’ubutabazi. Nanone basuye imiryango yasenyewe n’uwo muriro kugira ngo babatere inkunga. Ikindi kandi ababwiriza bari mu turere tubiri twibasiwe cyane n’iyo nkongi, bagize amateraniro adasanzwe kugira ngo baterane inkunga zishingiye ku Byanditswe.

Twizeye ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe bahuye n’ibyo biza.—2 Abakorinto 1:3, 4.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, wo mu Biro Bishinzwe Amakruru, +1-845-524-3000