Soma ibirimo

13 UKUBOZA 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira Kaliforuniya y’amagepfo

Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira Kaliforuniya y’amagepfo

Abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahagarike inkongi y’umuriro imaze iminsi yibasira amashyamba yo muri Kaliforuniya y’amagepfo. Iyo nkongi y’umuriro yangije ahantu hafite ubuso busaga kirometero kare 101.175 muri leta za Los Angeles, Riverside, San Diego, Santa Barbara na Ventura.

Amakuru amaze kutugeraho agaragaza ko ababwiriza 484 bavuye mu byabo, bakaba barimo bitabwaho n’abavandimwe bagenzi babo cyangwa abagize imiryango yabo batuye mu turere tutibasiwe n’ibiza. Nanone ingo esheshatu z’abavandimwe bacu zarasenyutse, izindi eshatu zirangirika. Abasaza b’amatorero y’aho n’abagenzuzi basura amatorero barimo barafasha abavandimwe na bashiki bacu bagwiririwe n’ibyo biza.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu kandi dutegerezanyije amatsiko igihe ibivugwa mu Migani 1:33 bizasohora. Aho hagira hati: “Ariko untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose”.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000