Soma ibirimo

7 KANAMA 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Kuva ku itariki ya 23 Nyakanga 2018 inkongi y’umuriro ikomeje kuyogoza agace kegeranye na Redding, ho muri Kaliforuniya. Iyo nkongi y’umuriro yitiriwe agace yatangiriyemo imaze guhitana abantu umunani, ikaba yarangije ibintu biri ku buso bwa kirometero kare zirenga 445 kandi isenya amazu 1300.

Nta wakomeretse cyane mu babwiriza bose baba mu duce twegeranye n’ahabereye iyo nkongi y’umuriro. Icyakora hari umuvandimwe umwe wahiye bidakabije igihe yafashaga abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro. Nanone hari Abahamya bagera kuri 454 bavanywe mu byabo, ubu bakaba babana na bene wabo cyangwa baba mu ngo z’abavandimwe. Hari n’amazu 12 y’Abahamya yasenyutse.

Ababwiriza bose n’abagenzuzi basura amatorero barimo barakorana n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace kugira ngo bahumurize Abahamya bagenzi babo bibasiwe n’ibyo biza kandi babahe n’ibindi bakeneye muri ibi bihe by’amakuba.—Imigani 17:17.