Soma ibirimo

15 UGUSHYINGO 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Inkongi y’umuriro yibasiye Kaliforuniya

Amakuru mashya: Ibiro by’ishami byo muri Amerika byemeje amakuru y’uko umuvandimwe w’imyaka 70 wari utuye mu majyaruguru ya Kaliforuniya mu mugi wa Paradise yahitanywe n’inkongi y’umuriro.

Muri leta ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye inkongi z’umuriro eshatu, zangiza ibintu byinshi kandi zihitana abantu bagera kuri 48. Inkongi y’umuriro ikomeye muri izo eshatu, bahaye izina rya “Camp Fire,” ikomeje kuyogoza amajyaruguru ya Kaliforuniya, kandi kugeza ubu imaze gutwika ahantu hangana na hegitari 47.000. Nanone imaze gusenya inyubako zigera hafi ku 7100, kandi inyinshi muri zo, ni ingo z’abantu. Izindi nkongi ebyiri z’umuriro harimo iyiswe “Hill Fire” n’iyiswe “Woolsey Fire,” na zo zibasiye amagepfo ya Kaliforuniya zitwika ahantu hangana na hegitari 38.000, kandi zisenya inyubako zigera kuri 435. Hari ikinyamakuru kimwe cyatangaje ko muri leta ya Kaliforuniya, ahantu hamaze gutwikwa n’iyo nkongi y’umuriro, hangana n’igihugu cy’u Bubiligi ugiteranyije na Luxembourg.

Raporo yahise itangwa n’ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko inkongi y’umuriro yiswe “Camp Fire,” yatumye Abahamya bagera kuri 427 bari batuye mu mugi wa Chico na Paradise bava mu byabo. Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu ugeze mu za bukuru wo mu itorero rya Ponderosa wahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro. Nanone hari amazu agera kuri 94 y’abavandimwe bacu yangijwe n’umuriro kandi hari n’Inzu y’Ubwami yo muri Paradise na yo yatwitswe n’umuriro.

Inkongi y’umuriro yiswe Hill n’iyiswe Woolsey, yatumye Abahamya bagera kuri 420 bo mu migi ya Oxnard, Simi Valley, na Thousand Oaks bava mu byabo. Ikibabaje ni uko hari umuvandimwe wapfiriye mu mugi wa Malibu igihe yahungaga ari kumwe na nyina utari Umuhamya. Kugeza ubu, raporo tumaze kubona zigaragaza ko hari ingo 21 z’Abahamya zangiritse hamwe n’Inzu y’Ubwami.

Ibiro by’ishami byashyizeho Komite ebyiri Zishinzwe Ubutabazi kugira ngo zite ku byo abavandimwe bacu bakeneye. Abagenzuzi b’uturere bafatanyije n’abasaza b’amatorero yo muri ako gace barimo barasura Abahamya bibasiwe n’izo nkongi z’umuriro kugira ngo babahumurize. Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo mu mugi wa Chico hakozwe amateraniro yihariye yitabiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 270. Umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika ari kumwe n’abagenzuzi basura amatorero batanze disikuru zishingiye kuri Bibiliya zihumuriza abahuye n’ibyo bibazo.

Dusenga dusaba Yehova ko yakomeza guhumuriza abo bavandimwe na bashiki bacu kandi akabakomeza, kandi bagakomeza kuzirikana vuba aha azahanagura amarira yose kandi agakuraho urupfu burundu.—Yesaya 25:8.