Soma ibirimo

24 UKWAKIRA 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya bafasha abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Matthew

Abahamya bafasha abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Matthew

Abahamya ba Yehova barimo barafasha bagenzi babo hamwe n’abandi bibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Matthew. Iyo nkubi y’umuyaga yibasiye ibirwa bya Bahamasi, Karayibe n’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’Ukwakira 2016.

Kimwe cya kabiri cy’Abahamya bagera ku 1.400 bo muri Bahamasi, bagezweho n’icyo kiza. Ibyokurya, amazi n’ibindi bintu by’ibanze byoherejwe mu duce tubiri tubikeneye.

Muri Kiba, hari amazu 124 y’Abahamya yangiritse cyane, na ho 31 arasenyuka burundu.

Abahamya 700 bo muri Hayiti bavanywe mu byabo n’uwo muyaga. Amazu 73 yabo ndetse n’andi 4 yo gusengeramo yarasenyutse. Hari amazu 274 n’andi 15 yo gusengeramo yangiritse. Abagwiririwe n’icyo kiza bahawe ibyokurya n’imiti kandi bagurirwa n’amahema yo kuba bikinzemo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwo muyaga wangije amazu 125 y’Abahamya ba Yehova. Raporo zigaragaza ko icyari gihangayikishije cyane ari umwuzure watewe n’imigezi yari yarenze inkombe.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “nubwo nta Muhamya wa Yehova wahitanywe n’icyo kiza, twumva tugiriye impuhwe ababuze ababo.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Muri Bahamasi: Maxwell Dean, 1-242-422-6472

Muri Hayiti: Daniel Lainé, 509-2813-1560