20 NZERI 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yibasiye amagepfo ya Amerika
Umuyaga udasanzwe wiswe Florence wibasiye uduce twinshi two mu majyaruguru ya leta ya Carolina, mu magepfo yaho no mu zindi leta zo muri Amerika kandi uteza imyuzure. Uwo muyaga wari ufite ubukana bwinshi, wahitanye abantu 32 kandi utuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Ibiro by’Abahamya byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo akomereke. Icyakora Abahamya basaga 4.000 bavanywe mu byabo. Nubwo ubu uwo muyaga ugenda ugabanya ubukana, haracyari uturere twinshi tukirimo imyuzure ku buryo abantu batemerewe kugerayo. Raporo iherutse gukorwa igaragaza ko iyo nkubi y’umuyaga yangije amazu y’Abahamya agera kuri 351 n’Amazu y’Ubwami agera kuri 21.
Ubu hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo itange ibyokurya, amazi, aho kuba n’ibindi bintu by’ibanze abibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga bakeneye. Nanone hari amatsinda abiri y’abavolonteri akura mu nzira ibiti byaguye. Abahamya bo mu matorero ari hafi n’abandi bo hirya no hino bagiye gutangira gusana amazu ya bagenzi babo yangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga, bayobowe na Komite Ishinzwe Ubutabazi. Abasaza bo muri utwo duce n’abagenzuzi basura amatorero barimo barasura abibasiwe n’ibyo biza ngo babahumurize.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibibazo byatejwe n’iyo nkubi y’umuyaga, kandi dutegerezanyije amatsiko igihe tutazongera kugira icyo ‘dutinya.’—Yesaya 12:2.