Soma ibirimo

8 NZERI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yiswe Irma

Inkubi y’umuyaga yiswe Irma

Iyo nkubi y’umuyaga yabaye ku itariki ya 5 Nzeri 2017, ni imwe mu nkubi z’imiyaga zikomeye zabaye mu Nyanja ya Atalantika. Iyo nkubi y’umuyaga yibasiye ibirwa byinshi bya Karayibe. Kugeza ubu nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo akomereke. Inzu y’Ubwami iri mu mugi wa La Désirade, muri Gwadelupe, iyo muri Saint-Barthélemy n’Inzu y’Amakoraniro yo muri Saint-Martin zarangiritse.

Ikirwa cya Barbuda ni cyo kibasiwe cyane n’iyo nkubi y’umuyaga, ku buryo bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abahatuye badafite aho kwikinga. Leta yasabye abatuye kuri icyo kirwa bose, harimo n’abavandimwe bacu 11, guhungira muri Antigua, kuko hari indi nkubi y’umuyaga yiswe José izibasira ibirwa bya Karayibe mu mpera z’iki cyumweru.

Abavandimwe bashyizeho ibikorwa by’ubutabazi, kuko uwo muyaga ukomeje ugana mu majyaruguru muri Bahamasi, Kiba no mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo bavandimwe barimo barashakira amacumbi bagenzi babo bavuye mu byabo.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000