Soma ibirimo

17 UKWAKIRA 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga ukomeye cyane yibasiye Amerika yangiza ibintu byinshi

Inkubi y’umuyaga ukomeye cyane yibasiye Amerika yangiza ibintu byinshi

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Michael yateje inkangu muri leta ya Florida kandi yangiza uduce two mu magepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo nkubi y’umuyaga ni imwe mu nkubi z’umuyaga zikaze zibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yangije ibintu byinshi cyane. Iyo nkubi y’umuyaga yahitanye abantu bagera kuri 18.

Hari abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero 94 yo mu turere 13 bagezweho n’ingaruka z’iyo nkubi y’umuyaga. Nubwo hari abavandimwe batatu bakomeretse, nta n’umwe wahasize ubuzima. Inkubi y’umuyaga yasenye ingo z’abavandimwe bacu zigera kuri 528, Amazu y’Ubwami 34 kandi n’andi Mazu y’Ubwami 39 abura umuriro.

Ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo birafatanya na Komite Zishinzwe Ubutabazi hamwe n’abagenzuzi basura amatorero bagera kuri 40, kugira ngo bafashe abibasiwe n’ibyo biza. Mu byo babafasha harimo kubaha ibyokurya, imiti, aho kwikinga n’amazi. Nanone barimo barasana amazu yangiritse, bakayashyiraho ibisenge kandi bagakuraho ibiti byaguye. Ibiro by’ishami byashyizeho gahunda yo gusura abavandimwe bacu bagezweho n’ibyo biza kugira ngo babahumurize.

Nubwo abavandimwe bacu bagerwaho n’ibibazo byo muri iyi si ya Satani, hakubiyemo n’ibiza, bishingikiriza kuri Yehova byimazeyo, biringiye ko azakomeza kubashyigikira.—Zaburi 142:5.