Soma ibirimo

1 NZERI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bagurishije inyubako zabo ebyiri zari i Brooklyn

Abahamya ba Yehova bagurishije inyubako zabo ebyiri zari i Brooklyn

Ku itariki ya 31 Kanama 2017, Abahamya ba Yehova barangije kugurisha inyubako ya 97 Columbia Heights. Iyo nyubako iri ku buso bwa metero kare 8.232 yamaze imyaka 30 ari amacumbi y’Abahamya bo ku kicaro gikuru. Iyo nyubako iri ahahoze hoteri yitwa Margaret, izwiho ko uyirimo aba yitegeye East River na Manhattan, iherereye mu gace kazwi cyane mu mateka kandi ku gisenge cyayo hari ibaraza umuntu yakwicaraho. Ku itariki ya 11 Kanama 2017, Abahamya barangije kugurisha indi nyubako yari iri ahitwa 119 Columbia Heights.

Ubu ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kimuriwe i Warwick muri leta ya New York.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000