Soma ibirimo

9 UKUBOZA 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barangije imirimo ikomeye yo kubaka icyicaro cyabo gishya

Abahamya ba Yehova barangije imirimo ikomeye yo kubaka icyicaro cyabo gishya

NEW YORK—Kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2015, imirimo yo kubaka amazu mashya y’icyicaro gikuru cy’Abahamya i Warwick, muri leta ya New York yari igeze kure. Icyo gihe, buri munsi hazaga abakozi babyitangiye bagera ku 3.800.

Igihe imirimo yari igeze ahakomeye, buri munsi bisi 40 zazanaga abantu 3.800 baje kubaka kandi zikabasubizayo.

Hashyizweho ahantu umunani h’agateganyo ho gufatira amafunguro

Kuva uwo mushinga watangira muri Nyakanga 2013, Abahamya barenga 18.000 baturutse muri leta zose zo muri Amerika harimo n’abo muri Alasika no muri Hawayi, bazaga gufasha mu mirimo yo kubaka. Ugereranyije, buri mpera z’icyumweru haza abakozi badakorera umushahara bari hagati ya 400 na 500, ariko imirimo igeze ahakomeye hazaga abarenga 700. Abenshi mu baje kwifatanya muri iyo mirimo y’ubwubatsi bamaraga hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bine.

Richard Devine uhagarariye Komite Ishinzwe Imirimo y’Ubwubatsi i Warwick yaravuze ati “buri munsi haba hari abantu babarirwa mu bihumbi kandi ibyo bishobora gutuma haba akajagari. Kugira ngo iyo mirimo ikorwe neza kandi kuri gahunda, twafashemo abakozi 400 bakajya bakora kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa munani z’ijoro.” Iyo gahunda yakozwe kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri.

Ifoto yafashwe izuba rirenga igaragaza aho binjirira ku cyicaro gishya cy’Abahamya.

Iyo komite ivuga ko amazu abiri yo kubamo azarangiza kubakwa muri Mutarama 2016 nk’uko byari byarateganyijwe. Icyakora Devine avuga ko “umushinga wose wo kubaka i Warwick uri imbere ho amezi ane ku gihe cyari cyarateganyijwe. Ibyo byatewe n’uko abantu batanze imbaraga zabo batizigamye.” Amazu asigaye harimo ayo kubamo abiri, inzu y’ibiro n’izakorerwamo Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho biteganyijwe ko azarangira ku itariki ya 1 Nzeri 2016.

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza aho icyicaro gikuru gishya cyubatse.

Ushinzwe amakuru

ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000