Soma ibirimo

7 UGUSHYINGO 2012
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yahoze ari Hoteli Bossert

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yahoze ari Hoteli Bossert

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yahoze ari Hoteli Bossert, iherereye ahitwa 98 Montague Street, mu mugi wa New York, hafi ya Brooklyn Heights. Iyo nzu yaguzwe n’isosiyete yitwa Chetrit Group ifatanyije na David Bistricer, umuyobozi wa Clipper Equity. Mu mwaka wa 1983, Abahamya ba Yehova batangiye kuvugurura iyo nzu, bagendeye ku mabwiriza y’ikigo gishinzwe kubungabunga amazu ndangamurage, i New York, kandi bahawe ibihembo ku bw’iyo mirimo bakoze. David Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “tumaze imyaka 25 twita kuri iyi nzu. Ni inzu ibereye ijisho, kandi twishimira cyane agaciro ifite mu mateka yacu.”

Ushinzwe amakuru: David Semonian wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

 

Soma ibindi