Soma ibirimo

1 KAMENA 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barateganya kugurisha inyubako ya The Towers iri i Brooklyn

Abahamya ba Yehova barateganya kugurisha inyubako ya The Towers iri i Brooklyn

Uko Towers Hotel yari imeze bakimara kuyubaka.

NEW YORK—Ku itariki ya 24 Gicurasi 2016, inyubako y’Abahamya ba Yehova yitwa The Towers yashyizwe ku rutonde rw’inyubako zitagomba gusenywa. Iyo nyubako y’amagorofa 16 iri ku muhanda wa 21 Clark Street, mu gace ka Brooklyn Heights, kazwi cyane mu mateka. Iyo nyubako iri mu kibanza cya metero kare 29.150 yahoze ari hoteli kandi ifite iminara ine iriho inkingi nziza cyane. Yamaze imyaka igera muri mirongo cyenda ubona ari yo ikabakaba mu bicu.

Igihe yubakwaga, yabanje kuba hoteli (yitwaga Leverich Towers Hotel) kandi yatashywe ku mugaragaro mu wa 1928. Abubatsi bazwi cyane ari bo Starrett na Van Vleck, abayobozi b’ikigo cy’ubucuruzi cya Lord & Taylor n’icya Saks Fifth Avenue byo mu mugi wa New York City, ni bo bakoze igishushanyo mbonera cy’iyo hoteli. Hashize imyaka mike nyuma yaho, yaragurishijwe maze yitwa Towers Hotel. Iyo nyubako yubatse mu buryo buhuje n’imyubakire ya kera y’Abaroma, ifite icyumba gitatse mu buryo bw’akataraboneka n’igisenge kiriho ibaraza rigari ryitegeye igice cy’epfo cya Manhattan, icyambu cya New York n’ikiraro cya Brooklyn. Icyo gihe byavugwaga ko iyo yari hoteli y’abaherwe b’i Brooklyn.

Ubwiza bwo muri iyo nyubako imbere.

Nubwo yatangiye ifite ibyo bintu byose byiza, byageze mu myaka ya za 70 itacyitabwaho. Abahamya ba Yehova bayiguze ku itariki ya 14 Mutarama 1975. Mu mwaka wa 1978, barayivuguruye bayihindura inzu y’amacumbi, bashyiramo n’icyumba cyo kuriramo cyakira abantu basaga 1.000 bakora ku cyicaro cyabo gikuru. Richard Devine, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “icyo gihe imirimo yo gucapa yarimo itera imbere cyane. Iyi nyubako yadufashije kubonera icumbi rihagije abakozi bacu na bo batasibaga kwiyongera.”

Iyo uhagaze hejuru ku ibaraza ry’iyo nyubako, uba ushobora kubona amazu icyicaro gikuru cy’Abahamya gikoreramo, ikiraro cya Brooklyn n’icya Manhattan, ukaba ushobora no kubona inyubako ya Empire State Building iri hakurya.

Guhera mu mwaka wa 1995, Abahamya batangiye imirimo ihambaye yo kuyivugurura kugira ngo bayisubize ubwiza yahoranye. Devine yavuze uko iyo mirimo yagenze agira ati “mu myaka ya za 90, ni bwo twarangije kuvugurura mu nzu imbere kandi duhindura aho inzira z’amazi n’amashanyarazi zanyuraga. Nanone twashyizeho amadarajya meza cyane ava aho bakirira abantu ajya mu cyumba cyo kuriramo.”

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova wo ku cyicaro gikuru yaravuze ati “iyo urimo ugenda mu mihanda yo mu gace ka Brooklyn Heights maze ukanyura kuri iyo nyubako ya The Towers, ntushobora gutambuka udahindukiye ngo urebe ubwiza bwayo. Uretse kuba twarakoze uko dushoboye kose ngo The Towers igumane ubwiza bwayo, nta wakwirengagiza ko yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo icumbikiye abakozi bo ku cyicaro cyacu gikuru.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000