Soma ibirimo

2 UKUBOZA 2016
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yo ku muhanda wa 69 Adams

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yo ku muhanda wa 69 Adams

Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2016, Abahamya ba Yehova bagurishije inzu iri ku muhanda wa 69 Adams, i Brooklyn, muri leta ya New York. Iyo nzu ifite ubuso bwa metero kare 7.026, iherereye mu gace ka Dumbo kari hagati y’ikiraro cya Brooklyn n’icya Manhattan.

Mu mwaka wa 1994 ni bwo Abahamya ba Yehova bubatse iyo nzu y’amagorofa ane, kandi ahanini yari parikingi n’ahantu ho kuruhukira. Iyo nzu ifite parikingi nini ku buryo imodoka 84 zishobora kujyamo, ikagira n’ibyuma bibiri bizamura imodoka muri etaje.

Richard Devine, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize ati “iyi nzu ni nziza cyane kubera agace irimo, ariko no kuba ishobora kwagurwa. Amategeko y’imyubakire yemera ko iyi nzu ishobora kuzamurwa ku buryo yagira metero 85 z’ubujyejuru, cyangwa ikagurwa ku buryo yagira ubuso bwa metero kare 14.500

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-845-524-3000