Soma ibirimo

8 UGUSHYINGO 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yabo ya nyuma iri i Brooklyn

Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yabo ya nyuma iri i Brooklyn

Ku wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, Abahamya ba Yehova barangije kugurisha inzu yo ku muhanda wa 74 Adams iherereye mu gace ka Dumbo, i Brooklyn, muri leta ya New York. Iyo nzu niyo yonyine yari isigaye itaragurishwa muri ako gace ka Dumbo.

Abahamya bari baraguze icyo kibanza mu mwaka wa 1975. Mu mwaka wa 1976 bubatse igaraje. Mu mwaka wa 1990 bongeyeho indi nzu ikubye kabiri iyari ihari. Ubu iyo nyubako iri ku buso bwa metero kare 2.236 kandi hari n’izindi metero kare 13.462 na zo zishobora kubakwaho mu gihe bibaye ngombwa. Nanone ishobora gukorerwamo imirimo itandukanye, urugero nka parikingi, amacumbi n’ubucuruzi.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000