Soma ibirimo

23 GICURASI 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga muri Oklahoma

Inkubi y’umuyaga muri Oklahoma

Inkubi y’umuyaga ifite umurambararo w’ibirometero birenga 2, n’umuvuduko w’ibirometero hafi 322 mu isaha, yibasiye umugi wa Moore uri mu nkengero z’amajyepfo ya Oklahoma City, ku ya 20 Gicurasi 2013. Amakuru avuga ko yahitanye abantu 24, harimo abana 10. Raporo zigaragaza ko mu bapfuye nta Muhamya wa Yehova urimo. Icyakora hari Umuhamya wakomeretse urimo kuvurwa. Komite zishinzwe ubutabazi zigizwe n’Abahamya babyitangiye, zirimo zirakora gahunda yo guha ibintu by’ibanze abibasiwe n’iyo nkubi, harimo ibyokurya, amazi no kubahumuriza.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000