26 GASHYANTARE 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ibikorwa by’ubutabazi byakozwe nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Harvey
NEW YORK—Abatuye muri leta ya Tegizasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bongeye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Harvey, yageze no ku nkombe y’inyanja iri hafi y’umugi wa Corpus Christi, ku itariki ya 25 Kanama 2017. Komite ebyiri zishinzwe ubutabazi zayoboye umurimo wo gufasha abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga.
Hari Abahamya ba Yehova barenga 7.000 bitangiye gufasha mu mirimo yo gusukura amazu y’ababwiriza agera ku 2.300. Buri cyumweru abavoronteri bagera ku 1.000 bitangiye gufasha mu mirimo y’ubwubatsi. Ubu bamaze gusana Amazu y’Ubwami 48, kandi mu mezi ari imbere, barateganya gusana amazu yo kubamo arenga 545. Biteganyijwe ko ibikorwa by’ubutabazi bizakorerwa muri ako karere, bizatwara miriyoni 8,5 z’amadorari, bikazarangira ku itariki ya 30 Kamena 2018.
Kuva mu mpera za Kanama 2017, abavandimwe bagera kuri 22 baturutse ku biro by’ishami, harimo n’abavandimwe 7 bagize komite z’ibiro by’ishami, basuye uturere twibasiwe n’ibiza kugira ngo bahumurize ababwiriza. Dusenga dusaba ko Yehova ‘yakomeza amaboko’ y’abitangiye gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.—Nehemiya 6:9.
Ushinzwe amakuru:
David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000