Soma ibirimo

6 UKUBOZA 2018
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umutingito ukomeye wibasiye Alasika

Umutingito ukomeye wibasiye Alasika

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018, umutingito uri ku gipimo cya 7.0 wibasiye Alasika hafi y’agace kitwa Anchorage. Nubwo itangazamakuru rivuga ko nta bakomerekejwe n’uwo mutingito, hari imihanda imwe n’imwe yagiye yangirika cyane.

Ibiro by’ishami by’Abahamya biri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuze ko hari Abahamya barindwi bagize ibibazo bidakomeye bitewe n’uwo mutingito. Nanone ingo z’abavandimwe bacu zigera kuri 16 hamwe n’Amazu y’Ubwami abiri, byarangiritse. Abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace barimo barakorana na yo kugira ngo bafashe abibasiwe n’uwo mutingito babagezaho ibiribwa, imyambaro, amazi n’aho kwikinga. Si ibyo gusa. Abasaza b’amatorero yo muri ako gace na bo barimo barahumuriza abantu bibasiwe n’uwo mutingito.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bibasiwe n’uwo mutingito. Twiringiye ko Yehova azakomeza kubaha imbaraga kandi akababera igihome kubera ko bamwiringira.—Zaburi 28:8, 9.