Soma ibirimo

7 UGUSHYINGO 2012
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umuyaga bise Sandy wibasiye Uburasirazuba bwa Amerika

Umuyaga bise Sandy wibasiye Uburasirazuba bwa Amerika

Kugeza ku itariki ya 2 Ugushyingo 2012, byari bitaramenyekana niba hari Umuhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije. Ugereranyije, utuntu duke cyane ni two twangiritse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, i Brooklyn. Imyuzure n’imiyaga ikaze byangije mu buryo bukabije amazu 61 y’Abahamya n’Amazu y’Ubwami agera kuri 12. Byabaye ngombwa ko Abahamya basaga 1.100 bimurwa kugira ngo batibasirwa n’inkubi y’umuyaga. Kubarura ibyangiritse birakomeje, kandi Abahamya barimo barakorana bya bugufi n’abayobozi kugira ngo bagoboke bagenzi babo hamwe n’abandi bantu bagwiririwe n’amakuba.

Ushinzwe amakuru: J.R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

 

Soma ibindi