Soma ibirimo

13 GICURASI 2014
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imiyaga ikaze yayogoje uturere two muri Amerika yo hagati n’iy’epfo

Imiyaga ikaze yayogoje uturere two muri Amerika yo hagati n’iy’epfo

Kuva ku itariki ya 27 Mata 2014, ikirere cyaribirinduye bituma haduka imiyaga ikaze yayogoje uturere two muri Amerika yo hagati n’iy’epfo. Iyo miyaga yasenye amazu kandi raporo zivuga ko yahitanye abantu basaga 30. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Amerika bivuga ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo miyaga cyangwa ngo akomereke, ahubwo ko amazu arindwi yangiritse. Nanone amazu atatu Abahamya basengeramo yarangiritse. Komite z’Abahamya bitangiye gufasha abantu zo muri ako karere zirimo zirafasha abagezweho n’iyo miyaga.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000