18 UGUSHYINGO 2019
MACÉDOINE DU NORD
“Ambuka uze i Makedoniya”
Ku itariki ya 1 Kanama kugeza ku ya 31 Ukwakira 2019, ibiro by’ishami byo muri Macédoine du Nord byateguye gahunda yihariye yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batuye mu ifasi bigenzura, bavuga Ikinyamakedoniya n’Ikinyalubaniya.
Muri Macédoine du Nord hatuye abantu barenga 1.300.000 bavuga Ikinyamakedoniya, n’abandi barenga 500.000 bavuga Ikinyalubaniya. Icyakora mu Bahamya 1.300 bari muri icyo gihugu, 1000 muri bo bavuga Ikinyamakedoniya n’aho 20 bonyine bakavuga Ikinyalubaniya. Ubwo rero, kugira ngo iyo gahunda yo kubwiriza ikorwe neza, Abahamya bagera kuri 476 baje gufasha ababwiriza bo muri icyo gihugu, baturutse mu bihugu birindwi ari byo: Alubaniya, Otirishiya, Suwede, u Bubiligi, u Budage, u Busuwisi n’u Butaliyani.
Hari Umuhamya wahuye n’umugabo wari uragiye ihene. Uwo mugabo akimara kumenya ko ari Abahamya ba Yehova, yahise abereka igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Yababwiye ko yari yaragihawe n’abandi Bahamya bari baturutse mu Butaliyani, bari baraje kubwiriza muri ako gace, hakaba hari hashize imyaka icumi. Nanone yababwiye ko agisoma buri munsi kandi hari ibice yafashe mu mutwe. Abo Bahamya bahise bashyiraho gahunda yo gusubira kumusura.
Ibyo abo bavandimwe na bashiki bacu bakoze igihe bajyaga kubwiriza abantu bavuga Ikinyamakedoniya n’Ikinyalubaniya, bitwibutsa ibyo Pawulo yakoze, igihe yemeraga inshingano amaze kumva umugabo amubwira ati: “Ambuka uze i Makedoniya.”—Ibyakozwe 16:9.