19 MUTARAMA 2024
MADAGASIKARI
Hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu ndimi eshatu zo muri Madagasikari
Ku itariki ya 7 Mutarama 2024, hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igitanduroyi, Igitankarana n’Ikivezo. Iyo porogaramu yihariye yabereye muri buri karere kavugwamo izo ndimi muri Madagasikari. Abari bateranye bose batahanye Bibiliya. Nanone iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa elegitoronike.
Igitanduroyi
Umuvandimwe Paul Rahajanirina, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Madagasikari, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igitanduroyi. Uwo muhango wabereye ku Nzu y’Ubwami yo mu mujyi wa Ambovombe, witabiriwe n’abantu bagera kuri 442 n’aho abagera kuri 681 bawukurikiranye ku ikoranabuhanga. Ubu hari amatorero n’amatsinda agera kuri 25 muri Madagasikari, akoresha ururimi rw’Igitanduroyi, arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 662.
Igitankarana
Umuvandimwe Rolland Rafalibera, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igitankarana. Gahunda yihariye yo gutangaza ko hasohotse Bibiliya, yabereye ku Nzu y’Amakoraniro yo mu mujyi wa Antsiranana. Abavandimwe na bashiki bacu 904 bitabiriye uwo muhango, kandi abagera ku 1.218 bawukurikiranye kuikoranabuhanga. Muri Madagasikari, hari amatorero n’amatsinda agera kuri 28 akoresha ururimi rw’Igitankarana arimo abavandimwe na bashiki bacu barenga 1.000.
Ikivezo
Umuvandimwe Christopher Thomas wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikivezo. Iyo gahunda yabereye ku Nzu y’Ubwami yo mu mujyi wa Toliara, yitabirwa n’abavandimwe na bashiki bacu 1.290, n’aho abagera kuri 305 bayikurikiraku ’ikoranabuhanga. Hari amatorero n’amatsinda 20 akoresha ururimi rw’Ikivezo, arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 706.
Nubwo izo gahunda zabereye ahantu hatandukanye, abavandimwe na bashiki bacu bose bitabiriye izo gahunda, bishimiye cyane kubona igitabo cya Matayo mu rurimi rwabo, cyumvikana neza kandi gihinduye neza.
Dushimira Yehova cyane kuba yaratumye abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igitanduroyi, Igitankarana n’Ikivezo babona ubu buhinduzi bushya bwa Bibiliya buzabafasha kumusingiza kandi bugatuma babona ibintu byo mu buryo bw’umwuka bakeneye.—Matayo 5:3.