Soma ibirimo

2 GASHYANTARE 2022
MADAGASIKARI

Imvura nyinshi yateje umwuzure muri Madagasikari

Imvura nyinshi yateje umwuzure muri Madagasikari

Muri Mutarama 2022, imvura nyinshi yateje umwuzure, inkangu kandi yashenye amazu mu mugi wa Antananarivo, umurwa mukuru wa Madagasikari. Biteganyijwe k iyo mvura izakomeza.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke

  • Ugereranyije ababwiriza bagera kuri 693 bavanywe mu byabo

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Ibiro by’ishami byo muri Madagasikari byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure imirimo yose y’ubutabazi ari na ko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

  • Iyo komite, abagenzuzi b’akarere n’abasaza bo muri ako gace, bafasha abavandimwe na bashiki bacu babahumuriza kandi bakabaha ibyo bakeneye harimo ibyokurya, kubashakira aho kuba n’ibindi by’ingenzi

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubera “inzu y’igihome” abavandimwe bacu muri ibi bihe bitoroshye.—Zaburi 31:2.