Soma ibirimo

Inyubako nshya z’amashuri y’umuryango wacu ziri muri Madagasikari, zigizwe n’inyubako irimo ishuri (ibumoso) n’amacumbi (iburyo)

5 NYAKANGA 2023
MADAGASIKARI

Inyubako nshya z’amashuri y’umuryango wacu zeguriwe Yehova muri Madagasikari

Inyubako nshya z’amashuri y’umuryango wacu zeguriwe Yehova muri Madagasikari

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2023, hafi y’Inzu y’Ubwami iri mu mujyi wa Antananarivo muri Madagasikari, habereye umuhango wo kwegurira Yehova inyubako nshya zahariwe amashuri y’umuryango wacu. Umuvandimwe Kenneth Cook Jr. wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova izo nyubako. Iyo disikuru yari ifite umutwe ugira uti: “Inyubako zihesha Yehova ikuzo.” Ku munsi wakurikiyeho, ku nzu y’amakoraniro yo muri ako gace habereye porogaramu yihariye kandi yakurikiwe n’abantu barenga 45.000.

Umuvandimwe Kenneth Cook Jr. (ibumoso) ari kumwe n’umuntu wasemuraga, igihe yatangaga disikuru yo kwegurira Yehova izo nyubako

Kuva mu kwezi ku Kuboza 1999, amashuri y’umuryango wacu yaberaga ku biro by’ishami byo muri Madagasikari. Icyakora uko igihe cyagiye gihita, ahaberaga ayo mashuri habaga hato bitewe n’uko umubare w’abavandimwe na bashiki bacu bashaka kwiga wagendaga wiyongera. Muri Nyakanga 2020, ibiro by’ishami byaguze ikibanza cya metero kare 1.348 kiri hafi ya byo. Bidatinze imirimo yo kubaka izo nyubako z’amashuri yahise itangira. Nubwo hagiye hashyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, uwo mushinga warangiye mu myaka ibiri gusa. Izo nyubako zigizwe n’inzu imwe yo kwigiramo n’indi izaba amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu. Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami n’Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore babo bizajya bibera muri izo nyubako.

Ayo mashuri azafasha abavandimwe na bashiki bacu benshi kugira ubushobozi bwo gusobanura ‘ibintu by’umwuka bakoresheje amagambo y’umwuka.’—1 Abakorinto 2:13.