Soma ibirimo

25 MUTARAMA 2018
MADAGASIKARI

Inkubi y’umuyaga yiswe Ava yibasiye Madagasikari

Inkubi y’umuyaga yiswe Ava yibasiye Madagasikari

Ku itariki 5 Mutarama 2018, igihugu cya Madagasikari kibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Ava. Raporo yakozwe yagaragaje ko iyo nkubi y’umuyaga yahitanye abantu 51 n’abandi babarirwa mu bihumbi bakavanwa mu byabo.

Ibiro by’ishami byo muri Madagasikari byatangaje ko nta Muhamya wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Icyakora amazu y’Abahamya agera kuri 45 n’Amazu y’Ubwami 6 yarangiritse cyangwa arasenyuka. Nanone iyo nkubi y’umuyaga yangije imyaka y’ababwiriza bo muri icyo gihugu kandi ari yo yari ibatunze. Hahise hashyirwaho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo yite ku byo ababwiriza bakeneye, urugero nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kwikinga. Abavandimwe babiri baturutse ku biro by’ishami basuye abibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga kugira ngo babahumurize.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi hakubiyemo no gutabara abibasiwe n’iyi nkubi y’umuyaga, ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Madagasikari, akababera igihome muri ibi bihe bitoroshye.—Zaburi 9:9, 10

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Madagasikari: Rinera Rakotomalala, +261-33-37-012-91