13 KAMENA 2017
MALAWI
Abanyeshuri babiri b’Abahamya ba Yehova bemerewe kugaruka ku ishuri
LILONGWE muri Malawi—Ku itariki ya 3 Gicurasi 2017 abanyeshuri babiri b’Abahamya ba Yehova ari bo Aaron Mankhamba ufite imyaka 18, na Hastings Mtambalika ufite imyaka 15, bemerewe gusubira ku ishuri ryitwa Khombe Primary School. Abo banyeshuri bari birukanywe kubera ko banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Birukanywe ku itariki ya 13 Gashyantare 2017. Ababyeyi babo n’abahagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova bamaze kuganira n’abayobozi b’icyo kigo cy’amashuri, abo banyeshuri bemerewe kugaruka ku ishuri.
Mu gihe abahagarariye ibiro by’Abahamya baganiraga n’abayobozi b’ikigo, baberetse amabaruwa abiri guverinoma ya Malawi yanditse. Ibaruwa imwe yo mu mwaka wa 1997 yari yandikiwe Abahamya ba Yehova bo muri Malawi, ibemerera kutaririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Indi baruwa yo mu wa 2017 yashishikarizaga abarimu kubahiriza umudendezo mu by’idini abanyeshuri bafite.
Hastings yavuze ko kugaruka ku ishuri byabafashije kuko ibizamini bya leta byari byegereje. Yaravuze ati: “twari duhangayikishijwe n’uko tutazakora ikizamini cya leta. Icyo kizamini gikorwa rimwe mu mwaka.” Ubwo rero iyo abo banyeshuri badakora ikizamini cya leta bari gusibira.
Augustine Semo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Malawi yaravuze ati: “abo banyeshuri bishimiye ko uburenganzira bwabo bwubahirijwe. Turashimira abayobozi b’ikigo kuko bemeye kubahiriza umudendezo mu by’idini, bakemerera abo banyeshuri kugaruka ku ishuri.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000
Malawi: Augustine Semo, +265-1-762-111