9 KAMENA 2022
MALEZIYA
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Ibani
Ku itariki ya 5 Kamena 2022, ni bwo hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Ibani. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bahuriye ku Mazu y’Ubwami kugira ngo bakurikirane porogaramu yari yarafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Abandi bo bayikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Bibiliya zicapye zizatangira kuboneka muri Nyakanga cyangwa Kanama 2022.
Mu gihe abahinduzi bakoraga kuri uyu mushinga wo guhindura Bibiliya, batekereje bitonze no ku zindi ndimi zishamikiye ku rurimi rwa Ibani. Ikipe y’abasomyi bavuye mu duce dutandukanye barabafashije cyane, kugira ngo bamenye niba ibyo bahinduye byumvikana neza ku bantu benshi bavuga ururimi rwa Ibani.
Nanone mu murimo wo kubwiriza, iyi Bibiliya izafasha ababwiriza gusobanura neza inyigisho zo muri Bibiliya mu buryo buhuje n’ukuri. Urugero, mu bihe byashize, ababwiriza benshi byarabagoraga gusobanura umurongo wo muri Yohana 4:24, ugira uti: “Abayisenga [Imana] bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.” Izindi Bibiliya zo muri urwo rurimi zahinduye nabi ijambo “umwuka” zikoresha ijambo ryerekeza ku “mwuka y’abapfuye.” Ibyo byatumaga abantu bashimishijwe batiyumvisha impamvu bagombye gusenga Imana.
Hari umuhinduzi wagarutse ku kuntu iyi Bibiliya izabafasha, agira ati: “Kuba dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi w’isi nshya Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rwacu bitwereka ko Yehova akunda cyane abantu bose.”
Dusenga dusaba ko iyi Bibiliya yazafasha abantu bavuga ururimi rwa Ibani gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana, bakaba incuti zayo kandi bagahesha ikuzo izina a rya Yehova.—Zaburi 117:1.