Soma ibirimo

Abahamya barimo kubwiriza muri Malita mbere y’icyorezo

7 GASHYANTARE 2022
MALITA

Umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova wahawe ubuzimagatozi muri Malita

Umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova wahawe ubuzimagatozi muri Malita

Vuba aha umuryango wo mu rwego rw’amategeko witwa Abahamya ba Yehova muri Malita (JW-Malta) wahawe ubuzimagatozi muri icyo gihugu. Ku itariki ya 28 Ukuboza 2021, ni bwo umuryango wa JW-Malta wahawe icyemezo cy’uko wemewe muri icyo gihugu.

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera muri Malita guhera mu mwaka wa 1970. Ariko bamaze imyaka myinshi, amatorero yabo adafite uburenganzira busesuye. Ibyo byatumaga bigora ayo matorero kugira umutungo bwite cyangwa gufungura konti y’itorero. Mu mwaka wa 1994, umuryango wa International Bible Students Association (IBSA) wahawe uburenganzira bwo gukorera muri Malita utanditse mu rwego rw’amategeko. Nubwo ibyo byatumaga uwo muryango ugira uburenganzira runaka, ariko bwari bufite aho bugarukira. Kuba vuba aha, umuryango wa JW-Malita warahawe ubuzimagatozi, bizatuma ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu ndetse n’amatorero birushaho gukora neza.

Umuvandimwe Joe Magri, umwe mu bagize komite y’ibiro byo muri Malita, yagize icyo avuga ku kuba barahawe ubuzimagatozi. Yaravuze ati: “Kubona ukuntu Yehova yadufashije maze tukabona ubuzimagatozi, byakomeje ukwizera kwacu. Yadufashije binyuze ku bavandimwe bacu bakora mu rwego rushinzwe iby’amategeko bo ku biro by’ishami byo mu Bwongereza n’abo ku kicaro gikuru badufashije kwandikisha umuryango wacu mu rwego rw’amategeko. Twishimiye ko tuzakomeza gushyigikira inyungu z’Ubwami no gusingiza Yehova mu buryo bwuzuye binyuriye kuri uyu muryango mushya wahawe ubuzimagatozi kandi mu izina ryawo hagaragaramo izina Yehova.”

JW-Malta icyapa kiri hejuru y’aho binjirira bajya ku biro by’ibihugu muri Malita

Muri iki gihe, muri Malita hari Abahamya ba Yehova barenga 800 bari mu matorero 11. Twishimira ko umurimo wo “kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana” muri Malita, watangijwe n’intumwa Pawulo ubu hakaba hashize hafi imyaka 2 000, ukomeje kujya mbere “nta kirogoya.”—Ibyakozwe 28:1, 30, 31.