23 UKUBOZA 2022
MAURICE
Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yarabonetse mu Gikerewole cyo muri Morisi
Ku itariki ya 17 Ukuboza 2022, umuvandimwe Louis Breine, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bufaransa, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Gikerewole cyo muri Morisi. a Iryo tangazo ryatangiwe muri disikuru yafashwe amajwi, yakurikiwe n’abantu barenga 2.200. Ubu kopi z’iyo Bibiliya ziraboneka zaba izicapye n’izo mu rwego rwa elegitoroniki.
Igikerewole cyo muri Morisi, ahanini kivugwa n’abantu bo mu birwa bya Morisi biherereye mu majyepfo y’inyanja y’u Buhinde. Ibyo birwa bifite ubuso bwa kirometerokare 2.007 kandi bikaba biherereye ku ntera y’ibirometero 800 mu burasirazuba bwa Madagasikari. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1933, ni bwo Abahamya ba Yehova baje kubwiriza kuri ibyo birwa baturutse muri Afurika y’Epfo. Itorero rya mbere ryahashinzwe mu mwaka wa 1951. Ryagiraga amateraniro mu rurimi rw’Icyongereza akaba ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi mu birwa bya Morisi.
Hari indi Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo iboneka mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Morisi. Icyakora muri iyo Bibiliya, ntihabonekamo izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova. Ariko mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, izina ry’Imana Yehova rigaragaramo inshuro 237. Nanone iyi Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye.
Abahinduraga iyo Bibiliya babaye bahagaritse akazi kabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Umwe mu bahinduraga iyo Bibiliya yaravuze ati: “Igihe twasubukuraga akazi, twakoranye umwete. Uwo mushinga watangiye kwihuta cyane kurusha uko byari bimeze mbere. Twashoboye kuwurangiriza ku gihe cyari cyateganyijwe mbere y’uko icyorezo kiba.”
Twizeye ko ubu buhinduzi bwa Bibiliya buzafasha abavandimwe na bashiki bacu kwigaburira mu buryo bw’umwuka maze bakarushaho kuba inshuti za Yehova.—Yesaya 65:13.
a Komite y’Ibiro by’Ishami by’u Bufaransa ni yo igenzura umurimo ukorerwa mu birwa bya Morisi.