12 MATA 2019
MEGIZIKE
Abahamya ba Yehova bifatanyije mu mirimo yo gusana ibyangijwe n’imitingito
Mu mwaka wa 2017, muri Gwatemala no muri Megizike habaye imitingito ibiri ikaze. Mu kwezi k’Ukuboza 2018, Abahamya barangije imirimo yamaze igihe yo gusana ibyangijwe n’iyo mitingito.
Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati byatangije gahunda yo gutabara abibasiwe n’ibyo biza, bitegura amateraniro atandukanye agamije kubahumuriza. Ayo materaniro yabereye mu ntara ya Chiapas, Morelos, Oaxaca na Puebla no mu mugi wa Mexico. Nanone hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zigera kuri 39 ziyobowe na komite y’ibiro by’ishami, kugira ngo zigenzure imirimo yo gusana amazu yasenyutse.
Muri Megizike, Abahamya basaga 42.000 baturutse mu ntara icumi bitangiye gukora imirimo y’ubutabazi. Abo bahamya bubatse amazu yo guturamo 619, Amazu y’Ubwami 5 n’Amazu y’Amakoraniro 2. Nanone basannye amazu yo guturamo agera kuri 502 n’Amazu y’Ubwami 53. Muri Gwatemala ho hubatswe amazu 10 yo guturamo.
Bamwe mu Bahamya bubakiwe ni umuryango wa Hernández n’uwa Santiago.
Umuryango wa Hernández utuye mu mugi wa Chalco, uri ku birometero 40 uvuye mu mugi wa Mexico. Umutingito wabaye ku itariki ya 19 Nzeri 2017, washenye inzu yabo. Umugore wa Hernández witwa Ana María yaravuze ati: “Mu bibazo byose twahuye na byo, nta kintu na kimwe twigeze tubura. Abahamya bagenzi bacu batwitayeho cyane. Na n’ubu ndakibuka igihe Abahamya barenga 50 bazaga kutwubakira inzu nshya kuko iyo twari dufite yari yasenyutse. Ibyo badukoreye byatangaje abaturanyi bacu cyane.” Nanone umuvandimwe uhagarariye ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati, yasuye umuryango wa Hernández maze arawuhumuriza akoresheje Bibiliya.
Umutingito wabaye ku itariki ya 7 Nzeri 2017, washegeshe umuryango wa Santiago utuye mu mugi wa Juchitán mu ntara ya Oaxaca. Washenye inzu yabo ku buryo batashoboraga kongera kuyibamo. Icyakora, mu gihe kitageze ku mezi atandatu babonye inzu nshya. Victor Santiago yaravuze ati: “Natangajwe n’ukuntu umuryango wa Yehova wahise utwitaho. Nanone niboneye ko Yehova ari we uyoboye ibintu byose.”
Jesse Pérez, uri muri komite y’ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati, yaravuze ati: “Iyo mitingito yashenye amazu menshi. Icyakora Abahamya bitangiye gusana ayo mazu. Abo Bahamya bagaragaje umuco w’urukundo ubaranga. Twishimira ukuntu Yehova yahaye umugisha uwo ‘murimo wo gufasha.’”—2 Abakorinto 8:1-4.