Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2019
MEGIZIKE

Abavuga Ikimaya babonye Bibiliya ihuje n’igihe

Abavuga Ikimaya babonye Bibiliya ihuje n’igihe

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2019, habaye ikintu kitazibagirana ku Bahamya 6.500 bavuga Ikimaya. Kuri iyo tariki, ni bwo hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikimaya. Mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Mérida muri Megizike, ni bwo umuvandimwe Esteban Bunn wo muri Komite y’ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Iyo gahunda yabereye mu nzu y’amakoraniro iri mu mugi wa Mérida, kandi hari n’abayikurikiranye bari mu nzu mbera byombi ya Poliforum Zamná iri muri uwo mugi. Iyo Bibiliya izagirira akamaro Abahamya ba Yehova, kuko muri Megizike no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari abantu 762.000 bavuga urwo rurimi.

Ubusanzwe abavuga urwo rurimi bakoreshaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yonyine. Yari yarasohotse ku itariki ya 14 Ukuboza 2012. Kuva icyo gihe, hacapwe kopi 29.000 z’iyo Bibiliya.

Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yaravuze ati: “Muri rusange abaturage bavuga Ikimaya bubaha Bibiliya n’ubuyobozi buyikubiyemo. Ariko kubera ko hari benshi batazi gusoma neza, kuyisobanukirwa byarabagoraga. Ubwo rero igihe twahinduraga iyi Bibiliya twihatiye gukoresha imvugo yoroshye, kandi ikoreshwa mu biganiro bya buri munsi.”

Inzitizi ikomeye abahinduye iyi Bibiliya bahuye na yo, ni uko urwo rurimi ruvugwa mu buryo butandukanye bitewe n’agace. Ubwo rero umutwe wo ku gifubiko cyayo uragira uti: “Bibiliya y’Ikimaya.” Nanone muri iyo Bibiliya, harimo ibisobanuro by’ahagana hasi ku ipaji bigera ku 6.000, bigaragaza uko ijambo rivugwa mu buryo butandukanye, bizafasha abavuga Ikimaya kumva inkuru zo muri Bibiliya aho baba bari hose.

Twiringiye tudashidikanya ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikimaya babonye iyi Bibiliya “mu gihe gikwiriye” kuko izafasha mu gihe bazaba biyigisha ndetse no mu murimo wo kubwiriza.—Matayo 24:45.