31 UKWAKIRA 2019
MEGIZIKE
Barishimye cyane!
Ku itariki ya 25 Ukwakira 2019, i Chiapas muri Megizike habaye ikoraniro ry’iminsi itatu, maze umuvandimwe Armando Ochoa uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Amerika yo Hagati, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gitsotsili. Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu basaga 3.747, harimo n’abarikurikiranye kuri videwo.
Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014, ni bwo hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Gitsotsili maze ihabwa abavuga urwo rurimi batuye mu misozi n’ibibaya byo muri Chiapas, muri Megizike. Muri Megizike hari abasangwabutaka basaga 16.000.000, kandi abagera ku 500.000 bavuga Igitsotsili, harimo n’Abahamya ba Yehova bagera ku 2.814.
Abahinduye iyo Bibiliya muri urwo rurimi, bahuye n’inzitizi nyinshi. Imwe muri zo ni uko nta bitabo byinshi biboneka muri urwo rurimi kandi n’inkoranyamagambo zirimo ni nke. Nanone hari izindi ndimi ndwi zirushamikiyeho. Ubwo rero, abo bahinduzi bagombaga kwitonda cyane, bagatoranya amagambo abavuga Igitsotsili bose bashobora kumva.
Umwe mu bahinduzi yaravuze ati: “Kuba iyi Bibiliya ikoresha Izina ry’Imana Yehova, bizafasha abasomyi kugirana ubucuti na yo. Hari Bibiliya ebyiri ziboneka muri uru rurimi zagaragaramo izina ry’Imana inshuro imwe gusa, ahagana hasi ku ipaji, mu gitabo cyo Kuva. Iyi Bibiliya yo mu Gitsotsili ni yo yonyine ikoresha izina bwite ry’Imana ahantu hose rikwiriye kuba.” Hari undi Muhamya wa Yehova uvuga Igitsotsili wavuze ati: “Usanga izindi Bibiliya zo mu Gistotsili zihenze cyane. Ni bake bashobora kuyigondera. Ariko iyi Bibiliya yo, buri wese ashobora kuyibona kuko itagurishwa.”
Nta gushidikanya ko iyi Bibiliya izagirira akamaro abavuga Igitsotsili bose “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.