Soma ibirimo

10 KAMENA 2022
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla)

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla)

Ku itariki ya 5 Kamena 2022, umuvandimwe Edward Bunn, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yo Hagati yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla). Hasohotse Bibiliya zicapye n’izo mu bwoko bwa eregitoronike. Abantu barenga 1 500 bakurikiranye iyo porogaramu yari yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe.

Abenshi mu bavuga ururimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla) baherereye muri leta ya Mexican iherereye mu gace ka Puebla na Veracruz. Mu mwaka wa 2002 ni bwo hashinzwe itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla). Ababwiriza bo mu ifasi ikoresha urwo rurimi bari bacyifashisha Bibiliya zabonekaga mu rurimi rwa kandi izo Bibiliya zashimbuje izina bwite ry’Imana amazina y’icyubahiro urugero nka Umwami cyangwa Imana.

Igihe umuvandimwe Bunn yatangaga disikuru, yaravuze ati: “Mwese turabatera inkunga yo guhita mutangira gusoma iyi Bibiliya. Rwose muzabikore mwizeye ko irimo ubutumwa buturuka ku Mana mu rurimi rwanyu.”

Twizeye ko iyi Bibiliya izatuma abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ikinahuwatili (Northern Puebla) barushaho kugira ukwizera gukomeye kandi ikanabafasha kurushaho gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.​—Mariko 13:10.