Soma ibirimo

23 Kamena 2021
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igicoli

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igicoli

Ku itariki ya 20 Kamena 2021, umuvandimwe Robert Batko uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicoli. Iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike muri disikuru yafashwe mbere y’igihe. Abantu bagera kuri 800 bakurikiranye iyo disikuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo.

Icyo twavuga kuri uyu mushinga

  • Igicoli ni ururimi ruvugwa n’abasangwabutaka, cyanecyane abo muri Leta ya Chiapas mu magepfo y’uburasirazuba bwa Megizike

  • Ugereranyije Igicoli kivugwa n’abantu bagera ku 200 000

  • Ababwiriza barenga 500 bari mu matorero 22 n’amatsinda 2 akoresha ururimi rw’Igicoli

  • Abahinduzi batatu bamaze imyaka ibiri n’amezi atatu bahindura iyo Bibiliya

Umuvandimwe wifatanyije muri uwo mushinga yagize ati: “Iyi Bibiliya nshya ikoresha imvugo yoroshye kandi ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Kuyisoma biranshimisha.”

Hari undi muvandimwe wagize ati: “Nshobora gusoma Bibiliya mu Cyesipanyoli, ariko iyo nyisomye mu rurimi rwange kavukire rw’Igicoli ni bwo irushaho kunkora ku mutima. Mbese bimeze nko kurya ibiryo by’iwanyu utabiherukaga.”

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe bacu bavuga ururimi rw’Igicoli kubona “ubutunzi buhishwe” bwo mu Ijambo ry’Imana Bibiliya.—Imigani 2:4, 5.