Soma ibirimo

2 WERURWE 2022
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo” yasohotse mu rurimi rwa Tlapanec

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo” yasohotse mu rurimi rwa Tlapanec

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2022, umuvandimwe Carlos Cázares, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’ishami bya Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwa Tlapanec mu buryo bwa eregitoronike. Biteganyijwe ko Bibiliya zicapye zizaboneka mu mpera z’uyu mwaka. Disikuru yo gutangaza ko iyi Bibiliya yasohotse, yafashwe mbere y’igihe kandi yakurikiranywe n’abantu bagera kuri 820.

Umushinga wo guhindura iyo Bibiliya watangiye muri Nyakanga 2020, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Umwe mu bahinduzi yagize ati: “Nubwo twahuye n’ibibazo binyuranye, twashimishijwe n’uko twabashije kurangiza ako kazi mu gihe cy’umwaka n’igice. Yehova yihutishije ako kazi.”

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo mu rurimi rwa Tlapanec biherereye mu gace ka Tlapa, mugi wa Guerrero, muri Megizike. Ikipi y’ubuhinduzi ikorera muri etaje 3 za nyuma zo hejuru muri iyi nyubako

Iyi Bibiliya yasohotse ikoresha imvugo yoroshye abantu bakoresha muri iki gihe mu buzima busanzwe. Reka dufate urugero rwo muri Matayo 5:3. Ubundi buhinduzi bwari busanzwe buhari buravuga ngo: “Hahirwa abantu bazi ko nta kintu babasha gukora umwuka wera utabafashije,” cyangwa ngo “Hahirwa abafite umwuka muke.” Naho iyo Bibiliya yasohotse igira iti: “Hahirwa abazi ko bakeneye gushaka Imana.”

Iyi Bibiliya izafasha ababwiriza kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza. Muri disikuru umuvandimwe Cázares, yagize ati: “Imana Ishoborabyose ishaka ko abantu bumva ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo kavukire bavuga buri gihe, atari rwa rundi bumva bibagoye.”

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rwa Tlapanec babonye iyo Bibiliya. Twishimira gukomeza gukorana nabo, dukorera Yehova “dufatanye urunana.”—Zefaniya 3:9.