Soma ibirimo

23 NYAKANGA 2021
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igitojolabali

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igitojolabali

Ku itariki ya 18 Nyakanga 2021, ni bwo umuvandimwe Arturo Manzanares uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’Amerika yo Hagati yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igitojolabali.

Ururimi rw’Igitojolabali ruvugwa n’abantu barenga 66 000, abenshi muri bo bakaba batuye mu ntara ya Chiapas iri mu magepfo y’iburasirazuba bwa Megizike hafi y’umupaka wa yo na Gwatemala. Disikuru yo gutangaza ko iyo Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike yasohotse, yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe maze ikurikiranwa n’abantu barenga 2 800.

Uwatanze disikuru yarabajije ati: “Kuki hari hakenewe Bibiliya mu Gitojolabali?” Yashubije agira ati: “Ni ukubera ko ari byiza kugira Bibiliya ihesha ikuzo Umwanditsi wa yo, Yehova.”

Mushiki wacu wari mu ikipe y’abahinduzi yaravuze ati: “Nashimishijwe no gusoma muri Yohana 5:28, 29. Nasaga nubona mama yazutse. Uwo murongo nari narawusomye kenshi muri Bibiliya y’Icyesipanyoli ariko ubu narushijeho kuwusobanukirwa kuko nywusoma mu rurimi rwange kavukire. Barakoze cyane!”

Inzu nshya y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo mu rurimi rw’Igitojolabali biri mu mugi wa Las Margaritas, mu ntara ya Chiapas

Igihe uyu mushinga wakorwaga ikipe y’abahinduzi yavuye ku biro by’ishami by’Amerika yo Hagati biri hafi y’umugi wa Mexico, yimukira ku biro by’ubuhinduzi byitaruye biri i Las Margaritas mu ntara ya Chiapas. Ubu abo bahinduzi bakorera mu gace kavugwamo ururimi rw’Igitojolabali, hari urugendo rw’ibirometero 990 uvuye ku biro by’ishami. Kuri ibyo biro by’ubuhinduzi hakorera abahinduzi ikenda bakora iminsi yose n’abavandimwe batanu bakora mu bya tekinike. Nubwo abantu bo mu duce dutandukanye bavuga Igitojolabali bashobora kumvikana, hari amagambo amwe n’amwe akoreshwa mu buryo butandukanye. Abahinduzi bakoze uko bashoboye kose ngo bahindure Bibiliya ihuje n’ukuri, yumvikana kandi ishobora kumvwa n’abantu benshi.

Urugero, muri Bibiliya basanzwe bafite ijambo “Ubwami bw’Imana” risobanurwa ngo: “Ahantu Imana itegekera” cyangwa “umugi w’Imana.” Icyakora ibyo bisobanuro ntibyumvikana neza ku bantu badasanzwe bakoresha iryo jambo. Ariko Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igitojolabali, yakoresheje imvugo “ubutegetsi bw’Imana” kuko ari yo abantu bose bumva.

Mushiki wacu witabiriye iyo gahunda yaravuze ati: “Ntagushidikanya ko Yehova yafashije abagize uruhare muri uyu mushinga kugira ngo haboneke Bibiliya yumvikana neza, ihuje n’ukuri kandi yoroshye gusoma. Ndizera ko iyi mpano izafasha abantu benshi kumenya Imana.”—Ibyakozwe 17:27.