17 MUTARAMA 2023
MEGIZIKE
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye iboneka mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike
Ku itariki ya 1 Mutarama 2023, umuvandimwe Armando Ochoa uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yo Hagati yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye yasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike. Ubu iyo Bibiliya iboneka ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language. Umuvandimwe Ochoa yatangiye iryo tangazo rishimishije muri porogaramu yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro ya El Tejocote.
Iyi ni yo gahunda ihuza abantu benshi ya mbere Abahamya ba Yehova bo mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Amerika yo Hagati bagize imbona nkubone kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 2.317 bitabiriye iyo gahunda imbona nkubone. Abandi babarirwa mu bihumbi bakurikiranye iyo gahunda irimo kuba, bari ku Mazu y’Amakoraniro no ku Mazu y’Ubwami ari hirya no hino muri Megizike.
Nanone mu baje muri iyi gahunda harimo Sergio Peña, umuhanga mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike na María Teresa Vázquez, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku bafite ubumuga bwo kutumva cyo muri leta ya Yucatan.
Peña yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bo muri Megizike ni abo gushimirwa cyane. Ubu, guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2023, abafite ubumuga bwo kutumva bafite Bibiliya yuzuye mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike. Birashimishije rwose, navuga ko iki ari ‘igikorwa cy’indashyikirwa kandi cyakoranywe ubuhanga.’”
Imirimo yo guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike, yatangiye muri Kanama 2008 kandi yahereye ku Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Hashize imyaka irenga 14 ibitabo bya Bibiliya byuzuye, bigenda bisohoka buhoro buhoro. Iyi ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye isohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Megizike.
Ndetse no mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ababwiriza bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagiye bishimira kubona ibitabo byinshi byasohotse muri icyo gihe. Hari umuvandimwe wagize ati: “Nishimiye ko hari ibitabo byinshi byasohotse mu gihe cy’icyorezo, Yehova yakomeje kutugaburira neza mu buryo bw’umwuka.”
Mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva yaravuze ati: “Mbere y’uko tubona Bibiliya mu rurimi rw’amarenga, abavandimwe bansemuriraga imirongo mu buryo bumwe. Ku buryo byangoraga gufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya. Ariko ubu singikeneye ko abandi bamfasha gusobanukirwa Bibiliya.”
Twizeye ko abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bigoranye bazishimira cyane kuba bafite Bibiliya yuzuye mu rurimi rwabo. Duhora dusenga ko Yehova yabaha imigisha kubera ko bakomeza kubwira abandi ubutumwa bw’“igihe kizaza n’ibyiringiro”.—Yeremiya 29:11.