Soma ibirimo

Imodoka zatwitswe mu gihe k’imirwano yabereye mu gace ka Culiacán

8 UGUSHYINGO 2019
MEGIZIKE

Ibyabereye mu Megizike birababaje!

Ibyabereye mu Megizike birababaje!

Ku itariki ya 17 Ukwakira 2019, abashinzwe umutekano basakiranye n’agatsiko kari kitwaje intwaro zikomeye, k’abaharanira uburenganzira bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko mu gace ka Culiacán, mu mugi wa Mexico. Uwo mugi utuwe n’abagera hafi kuri miriyoni. Mu gihe iyo mirwano yarimo iba, imihanda mikuru yarafunzwe, imodoka ziratwikwa kandi imfungwa zari muri gereza yo hafi aho ziratoroka. Raporo zitangwa n’abayobozi zigaragaza ko abantu 14 baguye muri iyo mirwano. Ikibabaje n’uko raporo dukesha ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati, ivuga ko Umuhamya witwa Noé Beltrán, na we ari mu bahitanywe n’izo mvururu.

Noé Beltrán n’abana be babiri

Umuvandimwe Beltrán, w’imyaka 39 y’amavuko, asize abana batatu; yapfuye arashwe ubwo yari yibereye mu kazi ke. Abavandimwe na bashiki bacu, n’umugenzuzi usura amatorero barimo baratera inkunga umugore we Rocío n’abana be bakiri bato, kandi bakabahumuriza bakoresheje Ibyanditswe.

Mu gace ka Culiacán hari Abahamya barenga 7.000 bari mu matorero 80. Mu gihe k’iyo mirwano, amatorero amwe n’amwe yagize ibyo ahindura kuri gahunda y’amateraniro yo mu mibyizi, ndetse n’ayo mu matsinda yo kubwiriza. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakurikiraniraga amateraniro yo mu mibyizi mu ngo za bo. Abagenzuzi basura amatorero, barimo barasura abagezweho n’urugomo rwatewe n’iyo mirwano, kugira ngo babahumurize.

Twababajwe no kumva inkuru y’urupfu rutunguranye rw’umuvandimwe wacu Beltrán, kandi dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gufasha umugore we n’abana be. Dutegerezanyije amatsiko ubwo isi izuzura amahoro kandi agahinda kagasimburwa “n’ibyishimo byinshi”—Mariko 5:42.